Sobanukirwa uko wagera ku Kigo Cy’Ubuvuzi

Kugera ku kigo cy’ubuvuzi bivuga uburyo umurwayi ushaka serivisi z’ubuvuzi muri kimwe mu bigo dukorana birimo ibitaro, amavuriro mato, n’ibigo bitanga ubufasha bwihuse. Muri Eden Care, twashyizeho Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi (Service Provider Portal) igenewe korohereza gutangiza no kuyobora izi gahunda, bituma ubuvuzi buba bworoshye kandi bwihuse. Dore uko Kugera ku Kigo Cy’Ubuvuzi bikorwa:

  1. Gutangiza Kugera ku Kigo: Iyo umurwayi ageze ku kigo cy’ubuvuzi kiri mu bigo byacu byafatanyije, abakozi b’ikigo batangiza gahunda yo Kugera ku Kigo bakoresheje Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi. Batangira binjiza umubare w’umunyamuryango cyangwa NIDA (Indangamuntu y’Igihugu) muri porogaramu. Ibi bituma hagenwa Umubarebanga "OTP" w’Igihe Gito woherezwa kuri telefone y’umurwayi.

  2. Kwemeza Umubarebanga "OTP": Umurwayi yakira Umubarebanga ”OTP” kuri telefone ye maze akayisangiza abakozi b’ikigo cy’ubuvuzi. Abakozi binjiza uyu mubare muri Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi kugira ngo bemeze uburenganzira bw’umurwayi kandi babone amakuru ye mu mutekano. 

  3. Gushyiraho Kugera ku Kigo: Nyuma yo kwinjiza Umubarebanga ”OTP”, abakozi b’ikigo batoranya ubwoko bwa serivisi umurwayi ashaka (nko kuvurwa ku murwayi urwariye mu bitaro, uwivuza ataha, amenyo, amaso cyangwa serivisi zo kwita ku buzima) mu mahitamo agaragara muri porogaramu. Ibyo iyo bikozwe umurwayi aba yinjijwe muri sisitemu.

  4. Kugera ku Nyungu z’Umurwayi: Nyuma yo gushyiraho gahunda yo Kugera ku Kigo, abakozi b’ikigo babasha kubona amakuru yerekeye inyungu z’umurwayi bakoresheje Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi. Bashobora kureba amakuru ajyanye n’ubwishingizi bw’umurwayi, aho bwishingira, amafaranga yishyurwa n’umurwayi, n’ibindi bisabwa cyangwa amasezerano yihariye. Ibi bifasha abakozi gufata ibyemezo by’ubuvuzi bifite ishingiro kandi bigafasha gukoresha neza inyungu z’umurwayi.

  5. Imirimo Ikoreshwa: Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi itanga ibikorwa binyuranye bifasha abakozi b’ikigo gukora ibyo bakeneye mu gihe cy’urugendo rw’umurwayi. Ibi birimo gusaba uruhushya rwo kwivuza mbere y’igihe, gutanga ibyemezo by’ubwishyu, gushyira mu buryo ikoranabuhanga imiti umurwayi yandikiwe, ndetse no kubona inyandiko z’ubuvuzi z’umurwayi. Izi nyungu z’ikoranabuhanga zongera umuvuduko, ukuri, n’itumanaho mu buvuzi.

Hifashishije uburyo bwo Kugera ku Kigo muri Porogaramu yacu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi, ibigo by’ubuvuzi bibasha gutangiza no kuyobora neza gahunda z’ababagana, bigatuma serivisi zitangwa ku gihe kandi zinoze. Iyi programu ituma habaho uburyo bwo kwemeza amakuru mu mutekano, hamwe no kubona inyungu z’umurwayi bikorohereza abatanga serivisi gutanga ubuvuzi bwiza ku barwayi bacu b’agaciro.



Still need help?

Contact us

Members & Dependents